Abo Turibo
Muri EarthEnable (Tube Heza), twemera ko abakiriya bacu bakwiye serivisi nziza cyane, ko ibitekerezo byiza bishobora guturuka mu gice icyo ari cyo cyose cy’ikigo, kandi ko gutsindwa rimwe na rimwe ari ingenzi mu kugera ku intsinzi. Twishimira intsinzi za bagenzi bacu, kandi twishimira cyane uruhare tugira mu guhindura imibereho y’abantu buri munsi.
Twemera ko urugo rufite isuku kandi rutagira umukungugu bisobanuye ibirenze ubuzima bwiza; bisobanuye ishema n’icyubahiro m’ubyo abakiriya bacu baha agaciro kurusha ibindi byose: mu ngo zabo. Kuba umwe mu bagize itsinda ryacu bisobanuye ibirenze kubaka amazu no gukora amasuku kuri pavoma no ku bipande; bisobanuye kubaka ikigo
no kubaka ejo hazaza heza ku miryango yo mu byaro.
Ibyo Dukora
EarthEnable(Tube Heza) ihindura imibereho y’abantu ituma amazu agira ubuzima bwiza ku miryango yo mu byaro byo mu Rwanda no muri Uganda. 65% by’Abanyarwanda batuye mu mazu afite hasi igitaka, afite umukungugu, adafite isuku kandi yorora udukoko n’indwara. Nubwo gusimbuza hasi h’igitaka na sima bigira akamaro kanini ku buzima (nko kugabanya indwara z’impiswi ku kigero cya 50% no kugabanya indwara z’inzoka ku kigero cya 80%), sima irahenze ku benshi bayikeneye.
EarthEnable ikemura iki kibazo gikomeye igurisha Pavoma n’igipande bikozwe mu butaka bifite ubuziranenge, bihendutse ku kigero cya 80% ugereranyije na sima, kandi bifite ingufu nkeya zikoreshwa mu kubibyaza umusaruro ku kigero cya 90%. Ubwubatsi bukozwe mu butaka busanzwe bukoreshwa mu mazu agezweho hirya no hino ku isi, kandi twahinduye uburyo bwo kubigeza ku baturage kugira ngo bihenduke cyane. EarthEnable itoza kandi igatanga impamyabumenyi ku bacuruzi no mu baturage mu gushyira mu bikorwa
ibikoresho byacu, bigashyirwaho amavuta yihariye (drying oil) atuma bitinjirwa n’amazi, bikomera kandi bigasa neza.
Ibyerekeye Uyu Mwanya
Umufundi wa R&D agira uruhare runini mu gushyira mu bikorwa igeragezwa no gutanga amakuru yizewe.
● Uyu mwanya ugenewe umuntu ukunda gutoza, gushyigikira no guteza imbere ubumenyi bw’abafranchaise. Inshingano zawe zizaba zirimo, ariko ntizigarukire gusa kuri izi zikurikira:
Inshingano
Gukorana bya hafi n’umuyobozi we mukuru (R&D Officer)
● Gufasha ikipe y’ ubushakashatsi gusobanukirwa neza ahagiye gukorerwa igeragezwa (kuboneka kw’ibikoresho, uburyo amazi atwarwa, n’ibikenewe by’abakiriya)
● Kumenyesha hakiri kare ibibazo bigaragaye mu gihe cy’igeragezwa no gushaka ibisubizo
● Kwinjiza abakiriya muri sisitemu ya Salesforce
● Gukurikirana igeragezwa wakoze, ukirinda ko abakiriya batinda kubona inzu zabo
● Kwigisha abakiriya uko bafata neza pavoma yabo no kubaha ibikoresho byo kuyisana (repair kit)
Gushyira mu bikorwa igeragezwa (Experiments)
● Gusoma no gusobanukirwa amabwiriza atangwa n’abakozi bo mu kipe y’ubushakashatsi
● Gusura abakiriya no kubasobanurira ibyo EarthEnable ikora mu gushaka ahakorerwa igeragezwa
● Gushyira mu bikorwa igeragezwa no kwandika ibisubizo mu buryo busobanutse kandi buteguye neza
● Gutanga raporo y’ibyabonetse ku mukozi wa R&D
● Iyo igeragezwa ritanze umusaruro, kwandika impamvu zabiteye
Gushyira hanze igicuruzwa gishya
● Gushyira hanze igicuruzwa gishya, no guhugura abubatsi
● Gukorana n’abakozi ba R&D kugira ngo amasomo cg ibitekerezo bishya bivuye mumahugurwa bishyirwe mubikorwa
● Gutanga raporo y’uko ishyirwa hanze ry’igicuruzwa gishya ryagenze no kwerekana imbogamizi zagaragaye.
Ibyo usabwa kuba wujuhe
● Kuba nibura ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye
● Kuba uzi gusoma no kwandika neza ikinyarwanda
● Kuba ufite uruhushya rwo gutwara moto byaba ari akarusho
● Kuba uri inyangamugayo kandi ukorana umurava